Ku munsi wa mbere, Umuyobozi wa APPES Shyorongi Bwana NKUNDIMFURA Zacharie ari kumwe na MUSABIRE Olivier, umunyamuryango wa APPES Shyorongi batanze ikiganiro ku mateka y'umuryango APPES Shyorongi n'isano ifitanye n'ishuri Trust Mountain Academy. Inama rusange ishinga umuryango APPES Shyorongi yateranye ku wa 25/9/2016 nyuma y'ibitekerezo by'abanyamuryango ba Koperative TWAMBUTSANYE, BMHCO n'abandi babyeyi bajyanaga abana kwiga i Kigali. Bamaze kubona ko abaturage mu kagari ka Bugaragara bari kwiyongera, ababyeyi bifuza ishuri ryiza bajyana abana kwiga i Kigali, hari ababyeyi bifuza ko abana biga hafi kuko babyukaga mu gitondo kare bagiye kwiga i Kigali, bamaze kubona ko ari igihombo ku ishoramari no kutihuta mu miturire cyane ko mu gace habura ishuri ryiza ryigenga ry'amashuri abanza, bafashe umwanzuro wo gushinga ishuri Trust Mountain Academy binyuze mu muryango APPES Shyorongi. Umuganda utangira ibikorwa byo kubaka wabaye ku wa 5/11/2016.
Ishuri Trust Mountain Academy ryafunguye imiryango ku wa 23/1/2017 n'abanyeshuri 22 risoza umwaka rifite abanyeshuri 30 bigaga muri N1, N3 na P1. Ishuri ryatangiranye abarezi 4. Abanyamuryango bashinze ishuri ni 36 harimo abantu ku giti cyabo 35 na Koperative TWAMBUTSANYE-NYARUSHINYA. Imigabane shingiro ni 38 kuko harimo abanyamuryango babili bafite imigabane ibili ibili. Ubu ishuri rifite abanyeshuri 358, abarimu 17, abatetsi 3, abakozi b'isuku n'abazamu 3. Ishuri kandi ryaragutse kuko ryatangiranye ibyumba 3 ubu rikaba rifite ibyumba 9 n'ibiro. APPES Shyorongi irateganya kubaka itaji y'ibyumba 9 izakorerwamo mu mwaka w'amashuri 2025-2026, inzu yo kuriramo, ibibuga by'umupira, piscine no kongera imodoka zo gutwara abana.
NKUNDIMFURA Zacharie, Umuyobozi Mukuru wa APPES Shyorongi