Bwana Byiringiro David ushinzwe uburezi mu murenge wa Shyorongi yabwiye abanyeshuri ko icyo basabwa mu myaka yabo ari ukwiga bagatsinda amasomo, kugira ikinyabupfura no kumvira impano z'abakuru. Leta y'ubumwe yabashyiriyeho gahunda y'itorero mu byiciro ku buryo uko bakura bagenda bamenya inshingano basabwa zirimo kubungabunga ibikorwaremezo, kwigisha abatazi gusoma no kwandika, gufasha abatishoboye, kwirinda ibiyobyabweneg no kwitabira gahunda za Leta zinyuranye.
Abanyeshuri berekanye umukoro ngiro wo gusigasira igisenge. Muteteri Caritas, umunyamurayngo wa APPES Shyorongi yabwiye abanyeshuri ko bagomba gusigasira igihugu cyacu kugeza kigeze ku ntego y'iterambere rirambye y'imyaka 25 iri imbere (Vision 2050). Urubyiruko nirwo nkingi ya mwamba mu kubaka u Rwanda rw'ejo hazaza.
Uyu mukoro ngiro utwigisha gukorera hamwe, kwihangana, kuziba icyuho mu gihe hari ugize ikibazo, kumenya abafayanyabikorwa bose, guharanira kuba ku isonga no gukorera ku ntego. Twerekeje ku kigo cyacu, inkingi ya mbere ni aho ishuri rihagaze, igisenge ni ikigo cya TMA, injishi ni abanyeshuri, abarezi, ababyeyi n'abandi bafatanyabikorwa. Utugozi twakoreshejwe dusobanura uburyo umurezi atangamo isomo. Inkingi ya kabili ni aho twifuza kujyana ishuri ryacu. Mu myaka 25 iri mbere trust Mountain Academy izaba ari ishuri rimeze gute?
MUHAYIMANA Alexis
Class Teacher P4