Uyu mukorongiro ufasha abana kumenyana, ubigisha ko buri wese agomba kumenya intege nke za mugenzi mugenzi we akamufasha kuzivamo cyangwa se akamenya imbaraga za mugenzi we bakazibyaza umusaruro. Wigisha abari mu bibazo kugira ijambo banga bahuriraho rituma bamenyana.
Abanyamuryango Ahimana Elia na UWIMPAYE Pacifique baganirije abanyeshuri ubwoko bw'ibiyobyabwenge n'uburyo bwo kubirwanya, kwirinda indwara z'ibyorezo n'inda zitateganyijwe. Buri munyeshuri asabwa kumenya mugenzi we akamugira inama mu gihe agaragaye mu bikorwa bibi nko gusakuza mu ishuri, kwiba, kunywa ibiyobyabwenge n'ibindi.
AHIMANA Elie
President of Conflict Resolution Committee