Abanyeshuri bari ku mirongo ibili iteganye igereranywa n'inkombe z'uruzi. Amatsinda abili y'abandi banyeshuri harimo abambuka bagana ku ntego n'abandi bababuza kugera ku ntego bagereranywa n'ingona. Nyuma y'imbogamizi, bamwe mu bagize itsinda ryambuka bashoboye kugera ku nkombe yo hakurya.
Uyu mukoro ubumbatiye inyigisho yo kugira ubuzima bufite intego. Abanyeshuri bagomba kwiga bafite intego yo gutsinda neza, bafatanyije bakihesha ishema, bakarihesha ishuri ndetse n'igihugu cyabo.
Icyo uzaba cyo gitegurwa kare. Buri mwana wiga kuri TMA agomba gutekereza hakiri kare icyo yifuza kuzaba maze agakora byose agendeye ku ntego yihaye. APPES Shyorongi yiteguye gufasha abana irera kugera ku nzozi zabo. Ni muri urwo rwego hategurwa Tembera u Rwanda buri mwaka kugira ngo abana bavome ubumenyi mu tundi duce tw'igihugu bubafasha kwiha intego.
MUNYANKUMBURWA Laurent
Class Teacher of P4.