Ubuzima bufite intego

Ubuzima bufite intego

Umunsi wa kane w'icyumweru cy'uburezi butangwa kuri APPES Shyorongi waranzwe n'umukoro ngiro wo kwambuka uruzi. Nyuma bahawe ikiganiro ku ntego buri mwana agomba kugira kugira ngo agere ku nzozi ze.

Abanyeshuri bari ku mirongo ibili iteganye igereranywa n'inkombe z'uruzi. Amatsinda abili y'abandi banyeshuri harimo abambuka bagana ku ntego n'abandi bababuza kugera ku ntego bagereranywa n'ingona. Nyuma y'imbogamizi, bamwe mu bagize itsinda ryambuka bashoboye kugera ku nkombe yo hakurya.

 

Uyu mukoro ubumbatiye inyigisho yo kugira ubuzima bufite intego. Abanyeshuri bagomba kwiga bafite intego yo gutsinda neza, bafatanyije bakihesha ishema, bakarihesha ishuri ndetse n'igihugu cyabo. 

 

Icyo uzaba cyo gitegurwa kare. Buri mwana wiga kuri TMA agomba gutekereza hakiri kare icyo yifuza kuzaba maze agakora byose agendeye ku ntego yihaye. APPES Shyorongi yiteguye gufasha abana irera kugera ku nzozi zabo. Ni muri urwo rwego hategurwa Tembera u Rwanda buri mwaka kugira ngo abana bavome ubumenyi mu tundi duce tw'igihugu bubafasha kwiha intego.

 

MUNYANKUMBURWA Laurent

Class Teacher of P4.