APPES MU ITERAMBERE RY'IGIHUGU

APPES MU ITERAMBERE RY'IGIHUGU

Umuryango APPES Shyorongi washinzwe mu mwaka wa 2016 ugamije guteza imbere uburezi mu murenge wa Shyorongi. Intego nyamukuru ni ukwigisha umwana w'umunyarwanda akazavamo umuhanga mu nzego zinyuranye. Abahanga mu buvuzi, gutwara indege n'ibindi.

APPES Shyorongi igira uruhare muri gahunda za Leta. Yishyurira abana kwiga mu ishuri TMA bagakomeza no mu mashuri yisumbuye aho ubu dufite abana 2 biga muri ES Nyamugali yishyurira. APPES Shyorongi ifasha abatishoboye ibaha Matelas na gaz zo gucana. Tutateganya kandi koroza amatungo magufi imiryango itishoboye mu kagari ka Bugaragara. APPES Shyorongi yishyurira ubwizigame mu kwivuza nibura abantu 100 buri mwaka.

 

Nk'ishuri TMA kandi dufite abarezi n'abandi bakozi bafasha. Abo bose bahabwa umushahara kandi tugatanga imisoro yose iteganywa n'itegeko. Nibura buri kwezi twishyura ibihumbi magana acyenda biva kuri TMA na RSSB. APPES Shyorongi yongereye agaciro aho ishuri riherereye kuko aho imariye kubaka umuhanda ujya ku ishuri hashyirwamo laterite hubakwa rigole. Ibikoresho bikenerwa ku ishuri bigurwa mu bacuruzi batuye Shyorongi bityo tugateza imbere aho dutuye.

 

 Mbere y'ikiganiro cy'uruhare rwa APPES Shyorongi mu iterambere ry'igihugu cyatanzwe na NSANZAMAHORO Jean Pierre na RUTAGANIRA Pasteur, abanyeshuri biga mu mwaka wa gatanu berekanye umukoro ngiro wo kurandata. Abanyeshuri bose biga kuri TMA bagomba gufashanya mu myigire. Abarezi bagomba kubitaho bakazamura abafite intege nke bose bakazatsinda.

 

 

 

 

 

 

RUTAGANIRA Pasteur

Secretary of APPES Shyorongi